in

Rayon Sports yasubije abashinja abafana bayo ko bateze aba APR bakabatera intosho

Ikipe ya Rayon Sports ibinyujije mu muvuguzi wayo Jean Paul Nkurunziza yahakanye yivuye inyuma iby’uko abafana bayo bateze aba APR FC bakabatera amabuye.

Nyuma y’umukino wahuje APR Football club na Rayon Sports ukarangira Rayon Sports itsinze APR FC igitego kimwe ku busa mu mukino wabereye i Huye.
Nyuma y’umukino hatangiye gucicikana amafoto n’amashusho arimo abafana ba APR FC bavuga ko ngo batezwe n’abafana ba Rayon Sports mu nzira bakabatera amabuye ndetse bakanabakomeretsa.

Ibivugwa ko imodoka z’abafana ba APR zatewe amabuye

Rayon Sports ibinyujije ku muvuguzi wayo Jean Paul Nkurunziza, aganira n’ikinyamakuru Igihe yavuze ko ibyo ataribyo ko ahubwo ushobora gusanga ari n’abafana ba APR bateze bagenzi babo kubera kutishimira umusaruro ikipe yarikuye i Huye.
Nkurunziza yagize ati ” Nta mufana wa Rayon Sports wakoreye urugomo uwa APR. Kuki se bitaba abakunda APR batishimiye umusaruro wayo? Aba-Rayons twavuye i Huye ntawe duhutaje kandi dutaha amahoro”.
Perezida wa Rayon Sports yishimana n’abafana

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Pep Guardiola n’abasore be bahaye ubutumwa Arsenal ko idacunze neza yazabura byose nk’ingata imennye

Sacha Katee Nyuma y’igihe atagaragaza ubwiza n’ikimero cye yongeye gushyira hanze amafoto akoranye ubuhanga