in

Rayon Sports yandikiye amakipe atanu akomeye muri Afurika iyasaba imikino ya gicuti

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwandikira amakipe atandukanye yo muri Afurika y’i Burasirazuba ‘EAC’ iyasaba imikino ya gicuti mu rwego rwo gukomeza gutyaza abakinnyi igihe shampiyona y’Icyiciro cya Mbere itari gukinwa.

Nyuma y’uko imikino y’umunsi wa gatatu izaba isojwe shampiyona izahita ihagarara kubera Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ izakina umukino wa gicuti n’Ikipe y’Igihugu ya Equatorial Guinea ‘Nzalang National’ tariki 23 Nzeri muri Morocco.

Mu gihe Shampiyona izaba itari gukinwa Rayon Sports ntabwo izaba yicaye ubusa kuko iri gushaka imikino ya gicuti itandukanye aho yamaze gusaba umukino wa gicuti amakipe atatu yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’andi abiri yo muri Tanzania nk’uko tubikesha umunyamakuru w’imikino Mucyo Antha.

Amakipe Rayon Sports yandikiye isaba ko bazakina umukino wa gicuti ni Saint Eloi Lupopo FC, AS Vita Club, TP Mazembe, Simba SC na Young Africans.

Kugeza ubu nta kipe yari yemera ubusabe bwa Rayon Sports, gusa hari amakuru avugwa ko ikipe ya AS Vita Club na Saint Eloi Lupopo ari zo zifite ubushake bwo kwemera kuzaza gukina n’iyi kipe itozwa na Haringingo Francis Christian.

Rayon Sports imaze kwegukana amanota 9 mu mikino itatu ya shampiyona, aho yatsinze Rutsiro FC ibitego bibiri kuri kimwe, itsinda Police FC igitego kimwe ku busa, mu ijoro ryakeye ikaba yatsinze Rwamagana City FC ibitego bibiri ku busa.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi 2 APR FC itajyanye muri Tunisia ndetse n’umwe wa Rayon Sports bahamagawe mu Amavubi y’abatarengeje imyaka 23

Rayon Sports yaraye ishimwe n’umuterankunga mushya ukomeye nyuma yo kwihaniza Rwamagana City