in

Abakinnyi 2 APR FC itajyanye muri Tunisia ndetse n’umwe wa Rayon Sports bahamagawe mu Amavubi y’abatarengeje imyaka 23

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 yaraye ihamagaye abakinnyi 2 APR FC yasize bisanzwe muri 23 bahamagawe ku munsi wejo hashize.

Tariki ya 22 nzeri 2022, Iyi kipe y’igihugu y’u Rwanda biteganyijwe ko izakina n’ikipe y’igihugu ya Libya. Abakinnyi bahamagawe bayobowe na Yves RWASAMANZI nk’umutoza mukuru bazaba batana mu mitwe n’iyi kipe.

Abakinnyi RWASAMANZI yahamagaye batunguye benshi nyuma yo kubonamo Ishimwe Anicet ndetse na Niyonshuti Hakim basizwe na APR FC mu gihe berekeje muri Tunisia gukina Umukino wo kwishyura na US Monastir.

Gusa aba bakinnyi sibo ba APR FC bahamagawe kuko harimo na Niyigena Clement, Nshimiyimana yunusu,

Abakinnyi bose bahamagawe

Ishimwe Jean Pierre, Hakizimana Adolphe, Ruhumuriza Clouvise, Niyigena Clement, Rushema Chris, Twahirwa Olivier, Nshimiyimana yunusu, Ishimwe Jean Rene, Diran Jorge Francis, Nsengiyumva Samuel, Niyonzima Faustin, Rutonesha Hesbon, Nyamurangwa Moses, Hosiana Kennedy, Kamanzi Achraf, Nyarugabo Moise, Nsabimana Deny, Ishimwe Anicet, Iradukunda Rondrige, Hakim Hamis, Niyonshuti Hakim, Raudasinwa Prince, Gitego Arthur, Twagiramungu Kamaresimo, Ngabonziza Guiller,

Uyu mukino uzahuza Libya ndetse n’U Rwanda uzaba tariki 22 nzeri 2022, ikipe izakuramo Indi izahita ihura n’igihugu cya Mali.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
JLG
JLG
1 year ago

Are you sure ko Rayon ifitemo umukinnyi umwe?

Messi yatangiye gukuraho uduhigo twa Cristiano bimugira uwa 1 kuri iyi si

Rayon Sports yandikiye amakipe atanu akomeye muri Afurika iyasaba imikino ya gicuti