in

Rayon Sports WFC yongeye kunyagira ikipe imvura y’ibitego, Zabayo akora agahigo katari kakorwa n’undi mukinnyi (AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports Women FC yanyagiye Freedom FC ibitego 9 ku busa mu mukino w’Igikombe cy’Amahoro cy’abari n’abategarugori.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Werurwe 2023, ikipe ya Rayon Sports Women FC yari yakiriye Freedom FC mu mukino wabereye mu Nzove.

Uyu mukino warangiye Rayon Sports Women FC itsinze ibitego 9-0, aho byatsinzwe na Imanizabayo Florence ‘Zabayo’ watsinze ibitego bine wenyine, Judith atsinda bitatu, Dorothee atsinda igitego kimwe, mu gihe ikindi abakinnyi ba Freedom FC bacyitsinze.

Imanizabayo Florence ‘Zabayo’ akomeje kuzonga amakipe y’Abagore, ni umwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba muri iyi kipe ikunzwe n’Abanyarwanda benshi cyo kimwe na Rayon Sports y’Abagabo.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kayonza: Umusaza rukukuri akurikiranweho icyaha cyo gusambya umwana ungana n’abuzukuruza be

Uranatwika rata: Ubwiza bwa Ange Dababy bwatumye benshi bavugishwa (Amafoto)