in

Rayon Sports nyuma yo gusuzugurwa na Etincelles FC igiye kugura rutahizamu karundura w’umunye-Congo utajya usiba gutsinda

Ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi isuzuguwe na Etincelles FC kuri rutahizamu Ismael Moro bashakag cyane, ubu iyi kipe igiye kugura rutahizamu ukomeye mu gihugu cya Congo witwa Jean Marc Makusu Mundele wakiniraga FC Saint Eloi Lupopo.

Hashize iminsi ikipe ya Rayon Sports yiruka cyane kuri rutahizamu Ismael Moro umaze iminsi yitwara neza muri iyi shampiyona y’u Rwanda, ariko ikipe ya Etincelles FC irushya cyane ikipe ya Rayon Sports bituma iyi kipe iva mu rugamba rwo gusinyisha uyu mukinnyi.

Iyi kipe ya Rayon Sports byavugwaga ko yatanze Milliyoni 25 ariko bakaba batanze Milliyoni 12 z’amanyarwanda andi ikazayatanga mu minsi izaza, ariko ntabwo ikipe ya Etincelles FC yahise itera utwatsi iki Rayon Sports yabasabye kuko iyi kipe ntayo yashaka undi ugomba kumusimbura.

Rayon Sports nyuna yo kubona ko Etincelles FC yanze kuva ku izima, Amakuru YEGOB ifite ni uko Rayon Sports yatangiye kuvugana na rutahizamu wakiniraga FC Lupopo witwa Mundele Jean Marc kandi hari amahirwe menshi yo kumwegukana cyane ko yamaze kumvikana na Lupopo ko batandukana mu buryo bw’ubwumvikane bitewe nibyo atishimira muri iyi kipe.

Uyu Rutahizamu afite imyaka 30, ariko ku kintu cyo gutsinda ibitego arakomeye cyane kugeze ubu ari no mu ikipe y’igihugu ya DRC igiye gukina imikino y’igikombe cya Afurika y’abakina imbere mu gihugu. Uyu mugabo yakiniye amakipe menshi arimo DC Motema Pembe, AS Vita Club, Orlando Pilates ndetse na Standard Liége.

Jean Marc Makusu Mundele ushakwa na Rayon Sports

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali: Abana b’abanyeshuri 15 bajyanywe kwa muganga bazize impanuka

Amakuru mashya ku mutoza wa Chelsea nyuma yo gutsindwa na Manchester City