Umutoza mushya ariko urambiranye wa Chelsea kuva yayigeramo ntabwo yigeze atanga umusaruro yari yitezweho kuko yasanze ikipe iri ku mwanya wa 4 none ubu igeze ku mwanya wa 10 Kandi nta kizere ko izigira imbere mu myanya myiza.
Graham Potter amaze imikino 7 atazi insinzi ndetse muri iyo mikino hari ibiri yari yahawe ntarengwa ko agomba kuyitsinda iyo yose ni iya Manchester city ndetse yose barayitsinzwe biba akarusho ku mukino wa nyuma aho babiyunyuguje inshuro 4 bahita bacira babakura mu gikombe cya Emirates FA cup.
Kuri uyu munsi nibwo biteganyijwe ko uyu mutoza aza kujya gutanga ibisobanuro by’impamvu yo kuba barimo kwitwara gutyo ndetse nyuma y’ibisobanuro aza gutanga, abaherwe b’iyi kipe baraza guhita bafata umwanzuro ku hazaza h’uyu mutoza.