Nyuma y’inkuru Yegob yabagejejeho ivuga ko ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali habereye impanuka ikomeye ya bisi itwara abanyeshuri yo ku Ishuri rya Path to Success, yarenze umuhanda igwa mu ishyamba ubu hamaze kumenyekana icyateye iyo mpanuka.
Amakuru dukesha Radio Rwanda avuga ko icyateye iyi mpanuka, ni uko iyi modoka yabuze feri maze irenga umuhanda.
Umuvugizi wa Police ishami ryo mu muhanda yatangaje ko iyi mpanuka nta muntu n’umwe yahitanye, gusa abanyeshuri 15 ndetse n’umushoferi nibo bakomeretse, ubu bajyanywe kwa muganga.