in

Rayon Sports noneho nta muntu urayikira: Hamenyekanye inkuru nziza cyane ku bakunzi ba Rayon Sports ishobora kuzatuma amakipe yo mu Rwanda abantu bose bayubaha

Rayon Sports noneho nta muntu urayikira: Hamenyekanye inkuru nziza cyane ku bakunzi ba Rayon Sports ishobora kuzatuma amakipe yo mu Rwanda abantu bose bayubaha.

Nyuma y’uko ikipe ya Al Hilal Bengazi yo muri Libya ikuyemo Kakamega Homeboyz yo muri Kenya iyitsinze ibitego 4-1 mu ijonjora rya mbere ryo mu mikino nyafurika ya CAF Confederation Cup byahise bimenyekana ko iyi kipe ariyo izesurana na Rayon Sports yo mu Rwanda mu ijonjora rya kabiri.

Ikipe ya Al Hilal Bengazi izahura na Rayon Sports mu ijonjora rya kabiri aho biteganyijwe ko ikipe izakuramo iyindi izahita ikatisha itike yo kujya mu matsinda.

Uyu mukino Rayon Sports ishobora kongera kwandikiraho amateka yo gusubira mu matsinda ya CAF Confederation Cup ubanza uteganyijwe hagati ya tariki 15-17 Nzeri 2023 muri Libya mu gihe uwokwishyura biteganyijwe ko uzaba hagati ya tariki 29 Nzeri na tariki ya 1 Ukwakira 2023.

Amakipe yo mu Rwanda anyotewe cyane no kujya mu matsinda uyu mwaka bishobora gukunda mu gihe ikipe ya Rayon Sports ikongera igaserukira u Rwanda kuruhando mpuzamahanga nk’uko yigeze kubikora.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hari hahiye! Ku myaka ye 4 gusa, umukobwa wa Young Grace yeretswe urukundo n’abana bagenzi be ku munsi we w’amavuko bamuha impano zitagira uko zingana (AMAFOTO)

Abakinnyi 2 ba Rayon Sports bari gusabirwa kutazagaruka mu kibuga vuba nyuma yo kubabaza abafana b’iyi kipe kandi ari bo bari bitezweho intsinzi kuri Gorilla FC