in

Rayon Sports izakina na Police FC idafite Onana yagaruye abandi bakinnyi 2 harimo umwe wateye ubwoba abakinnyi ba Police FC

Ikipe ya Rayon Sports izakina umukino idafite abakinnyi 2 aribo Leandre Willy Essomba Onana ndetse na Ellie Ganijuru Bose bujuje amakarita 3 y’umuhondo ariko kuri uyu mukino na Police FC izaba yagaruye abandi bakinnyi 2.

Ikipe ya Rayon Sports imaze igihe kitari gito ikora imyitozo yitegura umukino ifitanye na Police FC kuri uyu wa gatandatu tariki 1 Mata 2023, umukino uza utoroshye benshi bari kufata nk’umukino wa wikendi hano mu Rwanda.

Iyi myitoza ya Rayon Sports, hagaragaye abakinnyi barimo Rafael Osaluwe Olise ndetse na Ndizeye Samuel bose bari bamaze igihe mu mvune kandi aba bose bazaba bahari kuri uyu mukino usibye ko Ndizeye Samuel we amakuru ahari ashobora kutazakoreshwa nubwo ameze neza.

Ikipe ya Rayon Sports ifite amanota 46 iracyafite icyizere cyo gutwara igikombe cya Shampiyona uyu mwaka cyane ko ikipe iri kumwanya wa mbere ya APR FC iyirusha amanota 3, bivuze ko ni ugutsinda Umukino umwe gusa mu gihe indi yatakaje.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amajwi y’umukobwa wasuye umuhungu maza ananirwa kumurongora, akomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga (AUDIO)

Ese waruziko urubuto rwa watermelon ari umuti ukomeye ku buzima bwawe menya zimwe mu ndwara ivura