in

Rayon Sports itsinze ikipe ya Police FC umukinnyi wayo yerekana ko yakina i burayi

Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ikipe ya Rayon Sports yakinnye na Police FC biza no kurangira Gikundiro nkuko abafana bayita itsinze.

Ni umukino waryohereye umuntu wese wakurikiranye uyu mukino haba kuri Radiyo, televisiyo ndetse nuwigiriye kuri Sitade.

Rayon Sports ku gitego kimwe gusa yatsindiwe na Willy essomba Onana kumunota wa 80 nicyo cyatandukanije izi mande zombi.

Police FC nubwo itsinzwe ntabwo yerekanye mbaraga nke bitewe n’uburyo nka 3 bufatika yabonye gusa ba rutahizamu bayo ntibaza kubyaza umusaruro ubwo buryo.

Rayon Sports imaze gutsinda imikino 2 nyuma yo gutsinda Rutsiro FC yaje no kongera gutsinda Police FC ku mukino wa kabiri wa shampiyona.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Tubabarire cheri urye taille yawe oya” imiterere mishya ya Miss Josiane yatangaje abafana

Breaking news: imikino ya Primier league irasubitswe