in

Rayon Sports ifatanyije na SKOL bahisemo abakinnyi 3 bazakurwamo umwe urahembwa nk’umukinnyi wahize abandi w’ukwezi kwa 10

Uruganda rukora ibinyobwa rutera inkunga ikipe ya Rayon Sports rugiye guhemba umukinnyi mwiza w’ukwezi kwa 10 witwaye neza muri iyi kipe.

Ku munsi wejo hashize tariki ya 22 Ugushyingo 2022, Skol ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo yatangaje ko igiye guhemba umukinnyi mwiza witwaye neza mu ikipe ya Rayon Sports.

Mu bakinnyi 3 bashyizwe ahagaragara harimo Mussa Essenu, Ndizeye Samuel ndetse na Leandre Willy Essomba Onana wari umaze iminsi mu mvune. SKOL yatangarije abafana b’iyi kipe ko ibatumiye ari nako bakomeza guha amahirwe umwe muri aba bakinnyi.

SKOL yagize iti” Skol na Rayon Sports zishimiye kubatumira mu muhango wo guhemba umukinnyi wa Rayon Sports witwaye neza mu kwezi kwa 10 muri 2022, bizaba tariki ya 25/11/2022 saa cyenda z’amanwa, kuri SKOL Football Village Camp Kigali.”

Urebeye kuri aba bakinnyi bahiswemo mu ikipe ya Rayon Sports ubona ko umukinnyi uhabwa amahirwe menshi ari Ndizeye Samuel ugendeye ku byo yafashije cyane iyi kipe mu mutima w’ubwugarizi ubwo yabaga ahari.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Benshi bapfa kwambara batazi ubusobanuro n’impamvu, reba icyo bivuze kuri buri gutoki wambayeho impeta

Video: inkumi z’amabuno manini zagaragaye zikora siporo iteye ubwoba