in

Abinjira bari kubisikana n’abasohoka! Rayon Sport yanyujije umweyo mu bakinnyi uhitana umwe

Rayon Sports yamaze gusezerera umukinnyi Nkuruziza Felicien, aba umukinnyi wa 2 isezereye nyuma y’umunyezamu Twigirayezu Amani.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Nyakanga 2023 ni bwo Rayon Sports yemeje ko yamaze gutandukana n’uyu myugariro wo ku ruhande rw’iburyo.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati “byari byiza gukorana na Nkurunziza (Felicien). Turamwifuriza ibyiza.”

Nkurunziza Felicien yinjiye muri Rayon Sports 2022 avuye muri Espoir FC yari anabereye kapiteni, yasinyiye Rayon Sports imyaka 2 akaba yari asoje umwaka umwe.

Mu mwaka umwe yari ayimazemo ntabwo wamuhiriye kubera ko atabonye umwanya wo gukina akaba ari nayo mpamvu iyi kipe yahisemo kumusezerera.

Nkurunziza Felicien aje yiyongera k’umunyezamu Twagirayezu Amani na we wari uyimazemo umwaka umwe nyuma yo kuyisinyira imyaka 2.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru mashya aje atari meza kuri ba bana 10 baburiwe irengero muri Nyabarongo

Hari imbaraga zimira izindi! Umukinnyi wahekaga APR FC wenyine amaze guhabwa ikaze mu yindi kipe yo mu Barabu