in

Rayon Sport ihaniwe i Musanze

Musanze yariri hejuru mu mukino

Rayon Sport itsinzwe na Musanze FC Ibitego bibiri ku busa mu mukino wa Championa.
Umukino watangiye ku isaha ya saa Kenda ubera kuri sitade Ubworoherane
Iminota 10 ya mbere y’umukino yaranzwe no kwiharira umupira kuri Rayon Sport binyuze kuri Onana na Musa Esenu ariko gutsinda igitego bikagorana.

Ndizeye Samuel wabonye umutuku bikaba bikoze kuri Rayon Sport

Musanze nayo yatangiye kwinjira mu mukino ubona ko ishaka gutsinda igitego byihuse kuko byibuze uminota 20 ya mbere y’umukino yageze imbere y’izamu rya Rayon Sport.
Ku mipira miremire bateraga bashaka ba rutahizamu babo ngo bashyire ku mutwe ariko Ndizeye Samuels agatabara.
Ku munota wa 43 Ndizeye Samuel yahawe ikarita y’umutuku azira gukandagira mu mutwe Nduwayo Vareli.
Musanze yariri hejuru mu mukino

Nyuma y’uko Samuel Samuel ahawe ikarita y’umutuku Gad wa Musanze FC yateye kufura ariko Mitima aratabara.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Igice cya kabiri cyatangiye ubona ko Musanze ariyo iri hejuru cyane kuko ku munota wa 58 Namanda Erik wa Musanze FC yateye kufura ariko ayitera nabi.
Rayon Sport yakomeje ishaka igitego cy’itsinzi ariko bikaga nko ku munota wa 73 Iraguha Hadji yateye ishoti riremereye ariko bararirenza ba myugariro ba Musanze FC.
Hitabajwe imbangukiragutabara ngo haramurwe ubuzima

Iraguha Hadji yongeye gutera ishoti riremereye ariko Ntaribi Steven umuzamu wa Musanze FC arawurenza.
Musanze FC yaje gutsinda igitego cya mbere ku munota wa 83 cyatsinzwe na Peter Agubulevero.
Bidatinze ku munota wa 85 Namanda Erik wa Musanze yaje gutsinda igitego cya kabiri, Rayon Sport iba ltsinzwe igitego cya kabiri.
Umukino watangiye Musanze FC itsinze Rayon Sport Ibitego bibiri ku busa.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Sindiyumvisha icyatumye mbyarana na Diamond…” Inkumi yabyaranye na Diamond bagatandukana iricuza

Breaking news: Ikipe y’igihugu ya Morocco yandagaje Belgium