in

“Sindiyumvisha icyatumye mbyarana na Diamond…” Inkumi yabyaranye na Diamond bagatandukana iricuza

Umunyakenyakazi Tanasha Donna wakundanye n’umuhanzi Diamond Platnumz wo mugihugu cya Tanzania bagatandukana bafitanye umwana umwe, akomeje kwicuza ndetse akibaza icyatumye babyarana umwana akanahindura izina rye.

Inkuru y’urukundo y’umuhanzi Diamond na Tanasha yavuzwe cyane muri 2019 ndetse byavugwako bagiye gukora ubukwe.

Tanasha yakundanye na Diamond, uyu muhanzi amaze gutandukana na Zari bafitanye abana 2 ndetse icyo gihe Diamond yatangajeko yamaze gufata umwanzuro yabonye umugore w’inzozi ze.

Tanasha, icyo gihe yakoraga kuri Radio ahita asezera akazi kugirango abashe kwita kurukundo rwe rushya.

Umunyakenyakazi Tanasha Donna wakundanye n’umuhanzi Diamond Platnumz wo mugihugu cya Tanzania bagatandukana bafitanye umwana umwe

Tanasha watandukanye na Diamond bamaranye imyaka 2, ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru, Tuuko Kenya yabajijwe kuby’urukundo rwe na Diamond uko rwatangiye nuko rwarangiye ahamyako rwarangiye nabi kuko atariko yabyifuzaga.

Uyu mugore ufite umwana umwe yabyaranye n’uyu muhanzi, yavuzeko kugeza nuyu munsi atiyumvisha icyo Diamond yamushukishije kugeza aho bakundana bakabyarana ndetse akamuhindurira idini.

Yagize ati “Sindiyumvisha icyo Diamond yanshukishije kugeza aho mubyariye umuhungu”

Yakomeje agira ati“Diamond twahuye ndi umugatolika, anjyana iwabo baranshima, nyina, bashiki be burigihe bambwiraga ko ndi umukobwa w’igitangaza ndetse bagahamyako ntawundi mugore bakeneye kubonana umuhungu wabo narebye ukuntu bankunda, ansabye kuba umu islamu ni ibintu numvise vuba cyane”

Tanasha yahise anahabwa akazina k’abayisilamu ahita yitwa “Bi Aisha”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru mashya, Umukinnyi wa Rayon Sports yishe uwa Musanze bamwihutana kwa Muganga ngo baramire ubuzima bwe

Rayon Sport ihaniwe i Musanze