in

PNL: Ibyo wamenya mbere y’umunsi wa 12 – Muhadjiri ntabwo yemerewe gukina

Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda irasubukurwa mu mpera z’iki Cyumweru hakinwa umunsi wa 12, aho umukino ukomeye uzahuza Kiyovu Sport iyoboye urutonde rwa shampiyona na APR FC iyikurikiye.

Imikino irongeye iragarutse nyuma y’ibyumweru bibiri yarasubitswe kubera icyorezo cya coronavirus, ariko nyuma hakaza kwemezwa ko isubukurwa hubahirizwa ingamba zashyizweho zo kwirinda iki cyorezo.

Imikino y’umunsi wa 12 wa shampiyona izakinwa kuva ku wa Gatandatu, 15 Mutarama kugeza ku wa Mbere, 17 Mutarama.

Imikino iteganyijwe ku wa Gatandatu

Umukino uzabimburira iyindi, AS Kigali iri ku mwanya wa gatatu rutonde rwa shampiyona izakira Rutsiro izamutse uyu mwaka.

Mu gihe, indi mukino uhari Rayon Sport yamaze gutandukana na Youcef Rharb wari uyifatiye runini cyane izacakirana na Musanze.


Andi makuru


12:30 CAT — AS Kigali v Rutsiro

15:00 CAT — Entincelles v Marines

15:00 CAT — Rayon Sport v Musanze

15:00 CAT — Espoir v Etoile de l’Est

Imikino iteganyijwe ku Cyumweru

Kuri uyu munsi, hari umukino ukomeye cyane uzahuza APR FC igifite ibirarane bibiri izasura Kiyovu Sport iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona.

Kiyovu Sport iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 23 irusha APR FC iyikurikiye unota rimwe ryonyine.

12:30 CAT — Gorilla v Bugesera

15:00 CAT — Kiyovu SC vs APR FC

Imikino iteganyijwe Ku wa Mbere

Police FC izaba idafite Hakizimana Muhadjiri izerekeza i Huye, ku kibuga cya Mukura VS&L.

15:00 CAT — Gasogi Utd v Gicumbi

15:00 CAT — Mukura VS&L v Police

Abakinnyi batemerewe gukina

Hakizimana Muhadjiri wa Police FC umaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, bitanu, niwe uyoboye urutonde rw’abakinnyi batazakina uyu munsi wa shampiyona.

1. Gakwavu Jean Berchmas – Etincelles

2. Kayigamba Jean Paul – Gorilla FC

3. Hakizimana Félicien – Marine FC

4. Ishimwe Fiston – Marine FC

5. Ntakirutimana Théotime – Marine FC

6. Hakizimana Muhadjiri – Police FC

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

‘Ntabwo bazagaruka’ – Umuyobozi wa Rayon Sport yemeje ko abanyamahanga babiri batandukanye nayo

Miss Naomie yahawe impano y’agaciro n’umufana we (Amafoto)