in

Perezida wa Kiyovu sport yaciye amarenga yo gutandukana n’umutoza wayo mushya

Umuyobozi wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, yibukije abakunzi b’iyi kipe ko mu gihe umusaruro uzaba mwiza uzabura no gutandukana n’umutoza mushya Alain-André ukomoka mu Bubiligi.

Alain-André Landeut ni umutoza wa Kiyovu mu myaka itatu iri imbere
Ku wa Gatanu tariki 30 Nyakanga 2022, ni bwo ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje Alain-André Landeut nk’umutoza mukuru w’iyi kipe mu myaka itatu iri imbere.

Agisinya amasezerano, Alain-André Landeut ukomoka mu Bubiligi ariko ufite amamoko muri Répubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [DRC], yavuze ko yishimiye kuza mu kipe ikomeye kandi nawe yifuza gukorana amateka n’iyi kipe.

Umuyobozi wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, yavuze ko n’ubwo uyu mutoza afite amasezerano y’imyaka itatu bitabuza ko yatandukana n’ikipe mu gihe yaba adatanze umusaruro mwiza yitezweho.

Ati “Twe twifuzaga kumusinyisha imyaka itanu ariko ntibyakunze. Ashobora no kuza n’amezi abiri bikanga. Uburyo dushobora gutandukana ibyo byose twarabiganiriye ibyo twifuza bitagezweho cyangwa nawe ibyo yifuza bitagezweho.”

Uyu muyobozi yongeyeho ati “Nawe ubwe [umutoza] yivugiye ko atabona ikipe iri gutsindwa kandi yarayisanze ku mwanya wa Kabiri ngo ahagume. Ibyo byose twabiganiriyeho mu gihe cyose intego zacu zitagerwaho. Si ngombwa ko umuntu ufite amasezerano y’igihe kirekire amuboha. Ibyo byose rero twabyumvikanyeho ku buryo twatandukana mu bwumvikane cyangwa twifashishije amasezerano.”

Mvukiyehe yongeyeho ko bitewe no kuba uyu mutoza ari umunyamwuga, ubwe yihamirije ko atakwishimira kubera umutwaro ikipe mu gihe cyose umusaruro mwiza wabura.

Alain-André Landeut yatoje amakipe arimo DCM yo muri DRC, Berekum Chelsea, CIK, na Kaloum.

Uyu mutoza w’imyaka 45 aje asimbura Haringingo Francis wahesheje iyi kipe umwanya wa Kabiri mu mwaka ushize, ariko agahitamo kwerekeza muri Rayon Sports FC.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibigo byongera amafaranga y’ishuri uko byiboneye byafatiwe imyanzuro

Abagande bavuze umugabo watumaga Waessal akubita Teta Sandra ko amuca inyuma