in

Abagande bavuze umugabo watumaga Waessal akubita Teta Sandra ko amuca inyuma

Lutaaya yabinyujije kuri Twitter, avuga ko ” Umuntu wa hafi wo mu muryango (uwa Weasel), yanyoherereje amakuru kuri Weasel. Yambwiye ko Weasel asinda kenshi agakubita umugore we. Yansabye guhisha ibimuranga.”

Mu butumwa yashyize kuri Twitter, yanditse ko uyu muntu wigeze guturana na Pallaso yamubwiye ko Teta Sandra yigeze gukubitwa azira Pallaso.

Muri ubu butumwa, uwo muturanyi ati ” Sinshaka ko muvuga ibindanga. Ku bijyanye no kuba Weasel akubita uyu mugore (Weasel), ndibuka ko twaturanye hafi no kwa Pallaso ahitwa Luwafu. Weasel yakundaga kuhaza azanye n’umugore we. Yatangiraga kunywa nyuma agakubita umugore we.”

Akomeza agira ati ” Iyo Pallaso yagiraga icyo avuga, yaramutonganyaga akavuga ko ashaka gusambanya Teta. Ushaka kugira byinshi umenya, wajya kubaza mu baturanyi ba Pallaso batuye Lwafu. Weasel ni umunyarugomo mubi.”

Mu minsi ishize nibwo amakuru yasakaye ko Teta Sandra yakubiswe akagirwa intere. Bamwe bavuga ko yakubiswe na Weasel mu gihe uyu mugore yavuze ko yakubiswe n’amabandi.

Muramukazi we, umugore wa Jose Chameleone, Daniella Atim yavuze ko Teta Sandra asanzwe akubitwa, anashyiraho amafoto ku rukuta rwe rwa Instagram, yerekana ibisebe ku kuboko, amavi no mu mugongo wa Teta uriho ibikomere.

Kuri ubu Abanyarwanda barasaba ko uyu mugore w’abana babiri yataha mu Rwanda, agahunga izo nkoni.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Perezida wa Kiyovu sport yaciye amarenga yo gutandukana n’umutoza wayo mushya

Dore imbogo urugendo rw’ikigali ntirwamuguye amahoro yasubiye mu cyaro anenga abasitari bagenzi be