in

Perezida wa bo yabemereye imodoka yuzuye indaya nibaramuka batsinze imwe mu makipe akomeye mu Butaliyani

Silvio Berlusconi wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Ubutaliyani yatunguye abantu benshi ubwo yasezeranyaga abakinnyi b’ikipe ye ya AC Monza yo muri icyo gihugu ko nibaramuka batsinze Juventus cyangwase AC Milan azabazanira bisi yuzuye indaya bakishimisha.

Yabivuze ubwo yasangiraga n’abakinnyi ku wa Kabiri w’iki cyumweru bitegura Noheli, hakaba hari mu rwego rwo gutera imbaraga aba bakinnyi ngo bashyiremo imbagaraga batazasubira mu cyiciro cya kabiri.

Kugeza ubu iyi kipe iri ku mwanya wa 14 n’amanota 16 ni mu gihe AC Milan basabwe gutsinda ari iya 2 n’amanota 33 n’aho Juventus ikaba iya 3 n’amanota 31.

Uyu mugabo muri 2011 nawe yigeze gushinjwa kuryanama n’umukobwa w’indaya utarageza imyaka y’ubukure nk’uko Reuters yabitangaje.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ngubu uburyo bworoshye warebamo amanota y’abasoje amashuri yisumbuye

Umugabo n’umugore barashinjwa gutwikisha umwana wabo ipasi n’ubundi bugome bamukoze ku myanya y’ibanga