in

Paul Pogba yatunguye bikomeye umuhanzi Burna Boy ku isabukuru y’amavuko ye.

Damini Ebunoluwa Ogulu umaze kwamamara nka Burna Boy mu ijoro ryo kuwa 6 yizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 30 maze atungurwa n’umukinnyi Paul Pogba.

Uyu muhanzi umaze iminsi yegukanye igihembo cya BET Awards gihabwa abahanzi bakoze neza muri Amerika, akagihabwa nk’umuhanzi wahize abandi mu bakorera umuziki hanze ya Amerika, yizihirije isabukuru ye y’amavuko muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Mu batumiwe muri ibi birori harimo n’umukinnyi w’ikipe y’Ubufaransa Paul Pogba, uyu mukinnyi yagaragaye yishimanye cyane na Burna Boy ndetse yanamuhaye impano y’umwambaro yambara mu ikipe y’Ubufaransa.

Paul Labile Pogba yambara numero 6 mu ikipe y’Ubufaransa ndetse na Manchester, ni umukinnyi wabigize umwuga ukina hagati ndetse ari mubagezweho banahenze muri iki kinyejana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto ateye ubwuzu ya Knowless ukomeje kugira ikimero kivugisha benshi.

Young Grace yatunguranye ashyira hanze amafoto ateruye imbwa ze