in

Pasiteri yatuburiye umukirisitu we amafaranga atagira ingano

Umupasiteri Adebolu Olulusi wo mu gihugu cya Nigeria yatawe muri yombi nyuma y’uko bimenyekanye ko yajyaga atuburira abakirisitu be ababeshya ko bagiye kubona akazi.

Pasiteri Adebolu Olulusi w’imyaka 43 yatawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo gutuburira abakiristo be.

Uyu mupasiteri akurikiranweho kuba yatuburiye Taiwo Opesanmi akamuha amafaranga N 1.200.000 ndetse n’andi N800.000 yamuhaye bagura ubutaka nabwo butari ubwe.

Si kumutuburira ko azamuha akazi, ahubwo Pasiteri Adebolu yamugurishije ubutaka butari ubwe amubwira ko ari impano yahawe hanyuma uyu mugore amuha N800.0000.

Uyu mugore Taiwo yahuriye na pasiteri mu masengesho yari yabereye ahitwa Ijoka Akure aho bahise bavugana ko bazajya bafatanya mu gusenga kuva ubwo batangira kuba inshuti.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Heba Saadia agiye kwandika amateka

Ideni rigukura mu bagabo ukandavura koko! Umugabo yiyahuye azira amadeni