in

Papa Sava yihanganishije abo yarafitiye ubwoba mu marushanwa

Umukinnyi wa filime akaba n’umwanditsi wazo, Niyitegeka Gratien wamamaye ku mazina anyuranye arimo Papa Sava, yihanganishije bagenzi be Clapton na Bamenya bari bahataniye igihembo muri The Choice Awards.

Ni nyuma yo kubahigika akegukana igikombe cy’umukinnyi mwiza wa filime w’umwaka [Best Actor of the year] mu bihembo The Choice Awards byatanzwe mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 30 Mata 2023.

Niyitegaka [Papa Sava] yihanganishije Mugisha Emmanuel [Clapton] amubwira ko kuba amuhigitse kuri iyi nshuro biteye ishema kuri we kuko nawe umwaka ushize yatwaye igikombe nk’iki.

Ati “Kibonke yihangane ubushize yaragitwaye [Umwaka ushize].” Yanavuze ko na Bamenya aherutse gutwara igikombe ‘Cya ‘Best Creator Award’ mu bihembo bya Rwanda International Movie Award.”

Ati “Turasangira, twese ko turi ab’umukire umwe reka nanjye nyikubite mu kabati babibone.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Baserukanye urukundo: Umunyamakuru Tidjara Kabendera yaserukanye n’umugabo we mu ruhame rw’ibyamamare (VIDEWO)

“Kora cyane uzagaruke” Umukinnyi wa APR FC watijwe mu Ntara, yagiriwe inama n’umutoza wa APR niba ashaka kugaruka i Kigali (AMAFOTO)