in

“Kora cyane uzagaruke” Umukinnyi wa APR FC watijwe mu Ntara, yagiriwe inama n’umutoza wa APR niba ashaka kugaruka i Kigali (AMAFOTO)

Umutoza wungirije akanongera imbaraga muri APR FC, Jamel Eddine Neffati yagiriye inama Nsanzimfura Keddy zamufasha kwitwara neza ndetse no kugaruka ku rwego yahoranye.

Ibi yabimubwiye ubwo APR FC yasezereraga MARINE FC uyu musore yatijwemo muri 1/4 cy’igikombe cya Amahoro.

Ubwo umukino warangiraga, Keddy yagaragaye ari kuganira na Neffat, aho ibyo baganiriye yaje kubisangiza ikinyamakuru IGIHE.

Keddy avuga inama yagiriwe, ati: “uhagaze neza, maze igihe ndeba imikino yawe, ndetse n’uyu munsi wakinnye neza cyane.

‘’Komeza ukore cyane, uri umukinnyi w’umuhanga n’ubwo mu minsi ishize bitagenze neza ariko impano yo urayifite kandi byatangiye kugaruka.’’

‘’Marines FC iri kugufasha cyane kugaruka neza ariko ugomba gukora imyitozo ku giti cyawe mu gihe cyose ubonye umwanya mbere y’Ikipe, uyitange ku kibuga bagusange hari imyitozo wizigamiye mu mubiri wawe.’’

‘’Gerageza ugabanye ibilo ufite kuko bizajya bigufasha kwiyoroshya ndetse no kwihuta mu kibuga. Nzishimira kuzongera kukubona uri wa Keddy buri wese yifuza, witwara neza mu mikino yose kandi uhozaho. Birimo kuza harabura utuntu duto nk’utwo nakubwiraga ubundi ugasubira ku rwego wahozeho ndetse ukanarurenza.’’

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Papa Sava yihanganishije abo yarafitiye ubwoba mu marushanwa

Mu ibanga rikomeye cyane: Rocky Kimono n’umuraperikazi Young Grace mu mafoto y’ubukwe – AMAFOTO