in

Okkama na Bwiza Bahuye n’uruva gusenya 

Mu minsi yatambutse nibwo Byamenyekanye ko Bwiza na Okkama bafite igitaramo bazitabira mu bubiligi.

Gusa bitewe no gutinda kubona uruhushya rubemerera kwinjira i Burayi (Visa), Bwiza na Okkama ntibakibashije kwitabira igitaramo bari bategerejwemo mu Bubiligi ku wa 4 Werurwe 2023.

Ni abahanzi kugeza ubu bamaze gusimbuzwa Jules Sentore uzaba ataramana na Kenny Sol mu gitaramo i Bruxelles mu Bubiligi.

Byari bimaze igihe bitangajwe ko abarimo Kenny Sol, Bwiza na Okkama bari bategerejwe mu gitaramo cyagombaga kubera i Bruxelles, ariko magingo aya Okkama na Bwiza ntibarabona uru ruhushya rwa Visa rubemerera kujya i Burayi kandi habura amasaha mbarwa ngo umunsi nyamukuru w’igitaramo ugere.

Ku rundi ruhande ariko, byitezwe ko Kenny Sol we agomba guhaguruka i Kigali mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 3 Werurwe 2023.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu ikanzu ikubura hasi! Bahavu Jeanette yerekanye uko yaserukiye igihugu yambaye (AMAFOTO)

Davis D udasigana na Bibiliya muri iyi minsi, yagaragaje imodoka ye y’umuturika – AMAFOTO