in

Nyuma y’uko Adidas yari yatangaje ko igiye gutwika inkweto zitiriwe Kanye West ubu yahinduye umuvuno w’icyo izakorera izi nkweto zaheze mu bubiko

Nyuma y’uko Adidas yari yatangaje ko igiye gutwika inkweto zitiriwe Kanye West ubu yahinduye umuvuno w’icyo izakorera izi nkweto zaheze mu bubiko.

Uruganda rwa Adidas ruri mu giharahiro kucyo ruzamaza inkweto za Yeezy zamamazwaga n’umuraperi Kanye West, nyuma y’uko batandukaniye bagahagarika imikoranire.

Izo nkweto zifite agaciro ka miliyari 1.2 z’amayero, Adidas yatangaje ko yigeze no gutekereza kuzitwika ariko ikaza kwisubiraho.

Mu Ukwakira umwaka ushize nibwo Adidas yahagaritse imikoranire na Kanye West nyuma y’amagambo yatangaje, agafatwa nk’ahembera urwango.

Ni ibintu byatumye Kanye West atakaza amasoko menshi y’ibigo byamwamamarizaga, bivuga ko bitakomeza gukorana n’umuntu ufitiye abandi urwango.

Umuyobozi Mukuru wa Adidas, Bjorn Gulden yavuze ko bari mu gihirahiro n’igihombo, bibaza icyo bazamaza inkweto za Yeezy zitari zakagurishijwe.

Yavuze ko ubu bari gutekereza uburyo izo nkweto bazitanga bakazifashisha abatishoboye cyangwa bakazigurisha, aho kuzitwika nkuko mbere babitekerezaga.

Umuguro w’inkweto za Yeezy ugura amadolari ari hagati ya 340 na 360, igiciro kikaba cyariyongereye ugereranyije n’amadolari 260 zaguraga mu mezi ane ashize, nkuko BBC yabitangaje.

Adidas ivuga ko gutandukana na Kanye West mu mezi atatu byayihombereje miliyoni 600 z’amadolari.

Adidas niramuka ifashe umwanzuro wo kugurisha inkweto ifite mu bubiko, bizaba ngombwa ko yishyura Kanye West nkuko amasezerano bagiranye abiteganya.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Pasiteri wiyita Yesu Kirisitu yagiye gutanga ikirego kuri Polisi kubishobora ku mukorerwa kuri pasika (AMAFOTO)

Kylian Mbappé yagarutse ku hazaza he muri PSG nyuma yo gusezererwa muri Champions League