in

Nyuma yo kuva mu ikipe y’igihugu, umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports wayifashaga cyane yahise avunika bikomeye

Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports wari umaze iminsi mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yahise agira ikibazo k’imvune mu myitozo ye ya mbere.

Ikipe ya Rayon Sports yari imaze iminsi ikora imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa 25 izakinamo n’ikipe ya Police FC, yakoraga idafite abakinnyi bagera kuri 4 bari bari mu ikipe y’igihugu barimo Rwatubyaye Abdul, Ganijuru Ellie, Hakizimana Adolphe ndetse na Iraguha Hadjii.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko Iraguha Hadjii ashobora kudakina umukino uri Kuri uyu wa gatandatu n’ikipe ya Police FC kubera ikibazo k’imvune yahise agira mu myitozo ye ya mbere akiva mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yari imaze iminsi ikina imikino yo gushaka iteke yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika.

Uyu mukino uzaba ku munsi wejo uzaba ku isaha ya saa cyenda z’amanwa ubera kuri Sitade mpuzamahanga ya Muhanga aho ikipe ya Rayon Sports isanzwe yakirira imikino yayo ya Shampiyona muri iyi minsi.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Videwo: Miss Iradukunda Elsa mu mwambaro mwiza cyane n’akanyamuneza ku maso yitabiriye urubanza rw’umugabo we Prince Kid witabye urukiko

Miss Ornella Gahimbare wabaye igisonga cya 2 cya Miss Burundi 2016 ubwiza bwe bukomeje gutitiza imbuga nkoranyambaga – AMAFOTO