in

Kabaye:Abakozi ba Twitter bari mu mazi abira nyuma yo guhomba miliyoni 4 z’amadorali buri munsi ku buyobozi bwa Elon Musk

Abakozi b’urubuga nkoranyambaga rwa Twitter benshi bagiye kwirukanwa kuko uru rubuga rurimo guhomba miliyoni 4 z’amadorali buri munsi nyuma y’aho ruguzwe n’umuherwe Elon Musk .

BBC ivuga ko abakozi ba Twitter barebwa n’iki cyemezo cyo kwirukanwa ari hafi ya kimwe cya kabiri cy’abo iki kigo cyakoreshaga bose.Elon Musk yavuze ko icyemezo cyo kwirukana aba bakozi yagifashe “kuko Twitter yahombaga arenga miliyoni 4$ buri munsi.”

Muri ubu butumwa yashyize kuri Twitter, Elon Musk yavuze ko abakozi bazasezererwa bose “bazamara amezi atatu bahembwa kimwe cya kabiri cy’umushahara bahabwaga”.

Mu gihe iki cyemezo kizaba kimaze gushyirwa mu bikorwa biteganyijwe ko mu bakozi bazirukanwa harimo 784 bakoreraga ku cyicaro gikuru cya Twitter i San Fransisco, 106 bakoreraga i San Jose na 93 bakoreraga Los Angeles.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo kubyara abana 5 icyarimwe umubyeyi yatangaje byinshi bitangaje kuri abo bana

Amakuru yihutirwa areba abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bashaka kuzareba amanota yabo bitabagoye