Umutoza Zinedine Zidane yanze akazi ko gutoza ikipe y’igihugu ya USA mu bagabo nyuma yo guhusha ako gutoza Ubufaransa kubera ko Didier Deschamps yongerewe amasezerano.
Ikinyamakuru (L’Equipe cyavuze ko Zinedine Zidane wahoze atoza Real Madrid yanze ubusabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwo gutoza ikipe y’igihugu.
Iki kinyamakuru kivuga ko Zidane usanzwe uzwiho guheza inguni cyane adashaka gutoza ikindi gihugu kitari Ubufaransa.
Iki kinyamakuru kivuga ko uyu mugabo ukomoka muri Algeria yanze kandi akazi ko gutoza Brazil na Portugal.
Akazi ko gutoza USA kari ku isoko nyuma y’aho Gregg Berhalter wayitozaga asoje amasezerano mu mpera z’umwaka ushize ntiyongererwe andi.