Ikipe y’ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru RBA FC, nyuma yo gutsindwa n’ikipe y’uruganda rwa Cetraf mu mukino wa gishuti wabaye ku wa gatanu bikaze kurangira Cetraf FC itsinze RBA FC ibitego 3-1, umutoza wa RBA FC yasabye abakunzi b’iyi kipe gukomeza kubashyigikira.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Kwizigira Jean Claude utoza RBA FC yagize ati “Nasabaga abakunzi ba RBA FC kuzaza kudushyigikira mu mukino wo kwishyura uzaba mu kwezi gutaha.
Ibyishimo niyo ntego, intsinzi izarara i Kigali. Murakoze cyane, kunda cyanee.” Umukino wo kwishyura uzaba mu kwezi gutaha kwa Gashyantare.
Dore amafoto yaranze umukino ubanza:


