Abanyeshuri bakiri bato batunguranye ubwo bagaragaye banywa itabi rizwi nka shisha.
Aba bana b’abakobwa bagaragara muri videwo banywa itabi rya shisha mugihe bateraniye mucyumba.
Iyi videwo imaze gukwirakwira kuri instagram, abakoresha imbuga nkoranyambaga batunguwe n’ubuhanga bwabo mu kunywa itabi.Amakuru avuga ko ari abo ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya Sunyani muri Ghana.
Igice kimwe kibabaje kuri videwo ni uko aba bakobwa bari bambaye imyenda yishuri mugihe basangiraga mu bikorwa bigayitse.