in

Nyuma yo gutakambira ubuyobozi bwa Rayon Sports kugirango bamureke akomeze gukina muri iyi kipe birangiye icyufuzo cye gihawe umugisha

Nyuma yo gutakambira ubuyobozi bwa Rayon Sports kugirango bamureke akomeze gukina muri iyi kipe birangiye icyufuzo cye gihawe umugisha

Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports wari umaze iminsi asaba ubuyobozi ko bamureka agakomeza gukinira iyi kipe birangiye icyifuzo cye cyemewe.

Hashize igihe kitari gito bivuzwe ko umunya-Nigeria Rafael Osaluwe Olise yabwiwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ko bagirana ibiganiro bagatandukana kubwumvikane ariko uyu musore agaruka hano mu Rwanda ku mbaraga kugirango akomeze gukina muri iyi kipe gusa ubuyobozi bwemeye kumugereza.

Igikomeje gutuma ubuyobozi bukomeza kugira ikibazo kuri Rafael Osaluwe Olise ni uko agira imvune zihoraho ari nabyo byatumye ikipe umwaka ushize ihura n’ibibazo byo gutsindwa cyane atahari kandi ari umukinnyi mwiza.

Biteganyijwe ko uyu musore ashobora gukoreshwa imyitozo n’abandi bakinnyi akageragezwa nyuma yo kuba amaze iminsi hano mu Rwanda ari ho yibereye ariko atemerewe kugera mu bandi bakinnyi ngo akore imyitozo.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Aho ngo yacukuraga imisarani”: Ifoto y’uburyo Bruce Melodie yari ameze muri 2008 yatumye bamwe batangira kuvuga amagambo atari meza -IFOTO

Ahorana itoto: Butera Knowless yeretse abakunzi be kuri bimwe mu bintu bikunda kubonwa n’umugabo we cyane -AMAFOTO