in

Nyuma y’abagiye, ikipe ya Rayon Sports igiye gukina na Musanze FC idafite abakinnyi barenga 2 bakomeye

Nyuma y’abagiye, ikipe ya Rayon Sports igiye gukina na Musanze FC idafite abakinnyi barenga 2 bakomeye

Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Rayon Sports irakira ikipe ya Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona y’u Rwanda sezo 2023/2024.

Ikipe ya Rayon Sports irimo gushaka gukomeza gushyira jgitutu kuri APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona kugeza ubu, abayobozi bakaniye cyane barifuza amanota 3 hagahita hasigaramo inota rimwe hagati yayo na APR FC.

Amakur dufite ni uko Rayon Sports irakina umukino idafite abakinnyi 4 barimo Ganijuru Elie, Mucyo Didier Junior, Aruna Moussa Madjaliwa ndetse na Camara bose bafite ibibazo by’imvune.

Rayon Sports iri mu mwuka mwiza kugeza ubu, ku munsi wejo yatangaje kumugaragaro iduka rizajya ricuruza ibikoresho by’iyi kipe ribarizwa mu mujyi ahazwi nko kuri CHIC.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru y’akababaro: Umunyamakuru Murindahabi Irene yagize ibyago 

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Rudasingwa Prince yakoze impanuka ikomeye cyane -Amafoto