in

Nyuma ya Pamella na Muyango, Miss Rwanda 2020 Naomi agiye kurongorwa 

Nyuma ya Pamella na Muyango, Miss Rwanda 2020 agiye kurongorwa.

Umwaka wa 2023 ni umwaka usize abakobwa benshi bagiye bitabira Miss Rwanda, bakuwe mu bukobwa bakagirwa abagore. Ntibyarangiriye muri uwo mwaka gusa kuko bikomereje no muri 2024.

Muri uyu mwaka wa 2024 mu kwezi kwa mbere hategerejwemo ubukwe bwa Uwase Muyango nawe wamenyekanye muri iri rushanwa rya Miss Rwanda. Si ubwo bukwe gusa kuko na Miss 2020 yamaze gutangaza ko agiye kurushinga n’umukunzi we.

Umukunzi wa Miss Naomi abifashijwemo na Naomi yatangaje ko agiye gushyingiranwa na Naomi kuko ubu yamaze kumwambika impeta.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize Ati ” Ntegereje kumara ubuzima bwanjye bwose na we turi kumwe kandi duhesha Imana icyubahiro binyuze mu mubano wacu ,Ishimwe Naomi tuzashyingiranwa!!”.

Ibi yabishimangiye yifashishije ifoto igaragaza ko yambitse impeta umukunzi we Naomi.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Azabagora! Umukinnyi watandukanye na Rayon Sports nyuma yo kuyihesha ibikombe yatangaje amagambo akomeje kuvugisha benshi 

Byamusabye guhindura inkweto: Mohamed Salah yaraye akoze ibidasanzwe mbere yo kuza gukina imikino y’igikombe cy’Afurika