in ,

Byamusabye guhindura inkweto: Mohamed Salah yaraye akoze ibidasanzwe mbere yo kuza gukina imikino y’igikombe cy’Afurika

Byamusabye guhindura inkweto: Mohamed Salah yaraye akoze ibidasanzwe mbere yo kuza gukina imikino y’igikombe cy’Afurika.

Rutahizamu w’ikipe ya Liverpool FC akaba umukinnyi ukomeye cyane w’ikipe y’igihugu ya Misiri (Egypt) Mohamed Salah mu ijoro rya cyeye yaraye yigaragaje ku rwego rwo hejuru afasha ikipe ye ya Liverpool FC gutsinda Newcastle united ibitego 4-2 byatumye ikaba umwanya wa mbere muri Premier League n’amanota 45 ikaba ikurikiwe na Aston Villa ifite amanota 42.

Mohamed Salah ugiye gusiga ikipe ye ihanganye no gushaka uburyo yagumana umwanya wa mbere akaza gukina imikino y’igikombe cy’Afurika mu gice cya mbere muri uyu mukino yahushije penaliti gusa mu gice cya kabiri yagarutse yahinduye inkweto yari yambaye mu gice cya mbere maze atsinda ibitego bibiri atanga n’umupira wavuyemo igitego.

Uyu mukinnyi agiye kuza gukina imikino y’igikombe cy’Afurika amaze gutsinda ibitego 14 n’imipira 8 yatanze yavuyemo ibitego.

 

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma ya Pamella na Muyango, Miss Rwanda 2020 Naomi agiye kurongorwa 

Umugore uherutse guha Yago Pon dat amafaranga agera kuri million y’Amanyarwanda, nawe yinjiye mu muziki ahita asohora indirimbo