in

Nyandwi Ignace Imana imwakire mu bayo! Amayobera ku rupfu rw’umugabo wagiye kugemura icyayi akongera kugaragara ari umurambo

Umugabo witwa Nyandwi Ignace w’imyaka 65 y’amavuko, wari utuye mu Mudugudu wa Kabare, Akagari ka Nyamugari, Umurenge wa Shangi, Akarere ka Nyamasheke, yasanzwe ari mu mugezi wa Nyamanzika yapfuye.

Ni nyuma y’amasaha make agemuye icyayi kuri Hangari yo mu Kagari ka Burimba.

Umuryango we wavuze ko wamuherukaga ahagana saa cyenda n’igice zo ku wa 21 Ukwakira ajyana icyayi kuri Hangari aho asanzwe akijyana, ariko ngo yongeye kuboneka ari umurambo ahagana saa yine zo ku Cyumweru taliki ya 22 Ukwakira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shangi Nabagize Justine, yahamirije Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko uyu Nyandwi asanzwe ari umuhinzi w’icyayi, akaba yari akijyanye aho abahinzi bahuriye muri Koperative y’abahinzi b’icyayi yitwa “The villageois UMACYAGI” basanzwe bagipimishiriza mbere yo kukijyana kugitunganya mu ruganda rwa Shagasha ruherereye mu Murenge wa Giheke, Akarere ka Rusizi.

Bivugwa ko Nyandwi yagejeje icyayi kuri hangari ndetse akanataha, ariko abatanze ubuhamya bavuga ko uko byagenze ngo arohame muri uwo mugezi ari byo bitazwi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Urumogi rugiye kuzajya rucuruzwa muri Pharmacy nk’indi miti isanzwe

Shaddyboo akomeje kubwirwa amagambo y’urukozasoni nyuma yo gusangiza abamukurikira amashusho atesha agaciro abagabo b’iki gihe [amashusho]