in

Nyampinga w’u Rwanda wa 2012, ari mu mashimwe yo kubona uhaza amarangamutima ye [Amafoto]

Aurore Kayibanda wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2012, aryohewe n’ibihe by’urukundo akomeje kugirana n’umusore bitegura kurushinga wamwambitse impeta ya ’Fiançailles’ mu ntangiro z’uyu mwaka.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, Kayibanda yashimiye Imana yamuhaye umugabo avuga ko atandukanye n’abandi.

Yanditse agira ati “Umugisha wanjye, umuntu mwiza utandukanye n’abandi. Warakoze Mwami kubwo kunkunda cyane ukampa kubana n’umugabo utangaje.”

Kugeza ubu nta makuru arambuye arajya ahagaragara agaruka kuri uyu mukunzi mushya wa Miss Kayibanda Aurore.

Aurore Kayibanda yambitswe impeta n’umukunzi we mushya nyuma y’imyaka hafi ibiri atandukanye na Mbabazi Egide wari wamwambitse iya mbere mu 2018 bakanakora ubukwe nyuma yaho.

Mu 2021, uyu mukobwa yifashishije imbuga nkoranyambaga ni bwo yatangaje ko yatandukanye na Mbabazi ndetse ahishura ko agiye kwandika igitabo ku buzima bw’urukundo yanyuzemo, icyakora ibyo yaje kubireka.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa yagiye mu nzu y’umusore bari bamaze ukwezi kumwe gusa bakunda amenagura ibintu byose ari gucyeka ko umusore yamuciye inyuma

Agezweho: Kendrick Lamar amaze kugera mu Rwanda -AMASHUSHO