in

Nyampinga w’u Rwanda 2016 Mutesi Jolly yitambitse muri Battle ya Bruce Melodie na The Ben

Nyampinga w’u Rwanda 2016 Mutesi Jolly yatangaje ko bidakwiye ko abantu bahanganisha Bruce Melodie na The Ben kuko bombi bashoboye mu buryo bwihariye.

Uyu mukobwa usanzwe ari Rwiyemezamirimo asanga gukunda Bruce Melodie bidasaba kwanga The Ben cyangwa ukunda Mugisha Benjamin ngo bimusabe kwanga Itahiwacu Bruce.

Mutesi atangaje ibi nyuma y’iminsi intambara y’amagambo hagati y’abahanzi bombi irimbanyije, aho Bruce Melodie aherutse gutangaza ko haramutse habayeho guhiganwa “Yatsibura agakoni ku nda” mugenzi we The Ben

Ku rundi ruhande The Ben asanga aho kugirango habeho ihangana, bahurira mu gitaramo kimwe muri Sitade Amahoro nshya izaba yakira abasaga ibihumbi 45.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Pasiteri Karamuka Frodouard na Pasiteri Mazimpaka Janvier batawe muri yombi hamwe n’abandi bantu babiri

Rayon Sports yabirinduye Musanze FC, Haringingo imibare itangira gucurama