in

Nyakwigendera Burabyo Yvan ibyo yasize atujuje byatangiye gushyirwa mu bikorwa,inigi zamwitiriwe yasize ateretse abakunzi be zageze hanze

Nyakwigendera Burabyo Yvan ibyo yasize atujuje byatangiye gushyirwa mu bikorwa,inigi zamwitiriwe yasize ateretse abakunzi be zageze hanze.

Babinyujije ku rubuga rwe bwite abari bashinzwe kureberera inyungu za Yvan Buravan witabye Imana mu mezi atatu ashize, bashyize ku isoko inigi bise ‘Inkongi collection’ yasize nk’umurage mu bijyanye n’imideri.

Mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha umurage w’u Rwanda binyuze mu myambarire, Yvan Buravan yitabye Imana amaze igihe yamamaza cyane umuderi wo kwambara inigi.

Yvan Buravan ataratabaruka yigeze kuvuga ko yiyemeje kongera kwamamaza inigi kuko ari zimwe mu bikorerwa mu Rwanda umuntu ashobora kurimba kandi akaberwa.

Icyo gihe Yvan Buravan yavuze ko ku bwe yahitamo kwambara inigi aho kwambara imikufi yo mu bundi bwoko.

Abari kugura izi nigi za Yvan Buravan hagati ya tariki 17-25 ugushyingo 2022 bagabanyirijweho 15% kuko bari kuzihabwa ku bihumbi 17Frw aho kuba ibihumbi 20Frw nk’ibisanzwe.

Kugeza ubu izi nigi ziri kugurishirizwa ku rubuga bwite rw’uyu muhanzi, aho ushobora gusanga n’ibindi bikorwa bye binyuranye.

Inigi za ‘Inkongi Collection’ ni umwe mu mishinga uyu muhanzi yari afite ariko yitabye Imana atabashije kuwushyira mu bikorwa ari nayo mpamvu kugeza ubu abari bashinzwe kureberera inyungu ze bafatanyije n’umuryango we bakomeje kusa ikivi yasize atushije.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Sudan yatangariye ubuhanga budasanzwe bw’abakinnyi babiri b’Amavubi

Amafoto: Ihere ijisho inkweto za Zahabu ndetse n’umwambaro w’amateka Lionel Messi azambara mu gikombe cy’isi cya 2022