in

NdababayeNdababaye

Nubona ibi bimenyetso mu rukundo uzihutire gukatira uwo mukobwa/muhungu vuba na bwangu

Hari abantu benshi usanga bakundana by’ukuri ndetse banafite icyizere ko bazagerana kure n’abakunzi babo ariko burya iteka siko abakundana baba bafite intego zimwe.Hari igihe umwe aba afite urukundo ruganisha ku gusezerana kubana akaramata ariko undi ugasanga si wo mugambi afite.

Niba uri umusore ukaba warisanze mu bintu nk’ibi nta kabuza ku iherezo agahinda niko uzasigarana gusa, ni na yo mpamvu ugirwa inama yo kubanza kwitonda ugashishoza kuko aribwo buryo bwonyine uzamenya umukobwa mukundana agamije kubana nawe cyangwa se yifitiye ibindi ashaka kugeraho.

Nk’uko urubuga Elcrema rubivuga umukobwa ugukunda kandi wifuza kubana nawe arabigaragaza, uwifitiye indi migambi na we ukaba wamubwirwa n’ibimenyetso bikurikira:

1. Agusaba amafaranga y’umurengera kandi ntakwishyure

Birasanzwe ko abakundana bashobora gufashanya kubijyanye n’amafaranga ariko ubwo bufasha ntibugomba kurengera.

Niba ugiye gusaba ubufasha bugendanye n’amafaranga umukunzi wawe ntukwiye kumusaba ibyo ubona ko birenze ubushobozi bwe. Niba ukundana n’umukobwa rero akaba agusaba ibyo nawe ubwe aziko udashobora kumuha bitewe n’ubushobozi ufite ntakindi aba agamije kitari ukugukenesha.

Umukobwa ukeneye ko muzarwubakana, ntabwo ashobora kugukorera ikintu abona ko gifite ingaruka mbi, ashobora kugusaba impano n’amafaranga ariko akirinda kurengera.

Imbaraga ze nyinshi azishyira mu kugufasha kugira ejo hazaza heza agushishikariza kwizigama uko bishoboka ndetse rimwe na rimwe agutangaho amafaranga mu rwego rwo kugufasha.

Niba umukobwa mu kundana nta na kimwe akora muri ibi ahubwo iteka agahora agusaba amafaranga cyangwa ibindi bijyana na yo ntabwo aba atekereza kuri ejo hazaza hanyu kuko ntagahunda y’uko muzaba muri kumwe afite.

2. Ntajya ashishikazwa no kumenya imishinga y’ejo hazaza no gushinga urugo

Burya umukobwa uhora akubaza ibyo uteganya gukora ndetse ukabona ashishikajwe no kumenya icyo utekereza kubyo gushing urugo nuko aba yifuza kuba mu buzima bwawe igihe kirekire gishoboka.

Niba umukunzi wawe atajya akubaza kuri ziriya ngingo na rimwe nuko nta gahunda n’imwe yo kuguma mu buzima bwawe afite.

3. Ntashishikazwa no kukwereka umuryango we

Burya kwerekana umukunzi wawe mu muryango n’ikimenyetso gikomeye cy’uko uba wifuza ko umubano wanyu ugera ku rwego rwo kuba mwashinga urugo.

Burya abagore ngo nibo akenshi usanga bahatira abo bakundana guhura n’imiryango yabo, iyo rero atabikoze cyangwa ngo akugaragarize ko yifuza ko uhura n’umuryango we n’ikimenyetso cy’uko nta gahunda yo kubana nawe afite isaha n’isaha yagusiga.

4. Ntaterwa ishema no kuba mukundana

Umuntu ugukunda nyabyo ntashobora kwihishira ahubwo iteka ashishikazwa no kubigaragariza abandi ku buryo iteka aba yumva aho agiye cyangwa ugiye mwaba muri kumwe, ibi byose akaba ari mu rwego rwo kugaragaza agaciro ufite mu buzima bwe.

Niba rero umukobwa mukundana ahamya ko agukunda by’ukuri ariko ukabona ntatewe ishema no kuba yakwerekana mu nshuti cyangwa ngo abakuratire ni ikimenyetso cyakwereka ko ntagahunda n’imwe yo kubana nawe afite.

5. Nta gahunda yo kugira umuryango afite

Niba umukobwa mukundana akora ibishoboka ingingo yo kubyarana ntize mu biganiro byanyu nuko nta gahunda yo kubana nawe afite.

Abana ni ingenzi cyane ku bashakanye, niba rero umuntu atagaragaza ko yifuza kubagira n’iyo yaba akubwira ko muzabana ukwiye kureba kure kuko ashobora kuba ari kugukinisha no kureba uko ubwenge bwawe bungana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Video: Uko Ndimbati yinjiranye n’icyuki mu kirori abari aho bakavuza induru

Umuhanzi Jose Chameleone ageze habi.