in

NdabikunzeNdabikunze NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Nubaza ibi bibazo umukobwa ntazapfa kuguha ibisubizo by’ukuri.

Cropped shot of an affectionate young couple enjoying a date together in a restaurant

Abakobwa cyangwa abagore, bagira ibintu bashobora kukubwizaho ukuri n’ibindi biba ari nk’ihame kuguhisha cyangwa se kukubeshya ahanini bagambiriye kutamena ibanga kubiberekeyeho.

Dore bimwe mu bibazo badapfa kukubwiza ukuri nuramuka ubibabajijeho.

1.Birinda bikomeye guhishurira abakunzi babo ibyiyumviro nyakuri

Umukobwa cyangwa se umuntu w’igitsina gore ntakunze kugaragaza uko yiyumva nyakuri iyo ari kumwe n’umukunzi we.

Mu gihe umukobwa ari mu rukundo akora buri kimwe ngo arinde umusore bakundana, ku buryo icyo amusabye cyose akimuha iyo agifite.

Abahanga bavuga ko hafi y’abantu bose b’igitsina gore bagerageza kwihagararaho ku byiyumviro byabo ku buryo umusore/umugabo bakundana adashobora kumenya ibyiyumviro bye afite muri ako kanya bari kumwe, kuko ngo n’iyo umusore amusabye ko baryamana n’iyo yaba yabishatse mbere ye we ntabyemera ku munwa ahubwo abihakana nyamara ku mutima we atari uko bimeze.

Ibi ubibwirwa nuko iyo umusore ahatirije amwemerera ndetse akanamushimira ko yamushimishije akamuhariza ibyiyumviro.

2.Wakundanye n’abasore bangahe?

Iki kibazo na cyo gikunze kugarukwaho hagati y’abakundana gusa abashakashatsi bagaragaza ko ari bacye babwizanya ukuri kuri iyi ngingo.

Nubwo ngo iki kibazo cyo abakobwa bagihuriyeho n’abasore, ngo abakobwa bo babigira ibanga rikomeye ugereranyije n’abasore kuko ngo hari n’ubwo umusaba urukundo akarukwima iyo umweretse ko uzi ko hari umusore bakundanye mbere.

Igituma abakobwa bakora ibi, ngo ni uko baba badashaka ko umusore bakundana agirana ibiganiro n’abasore yigeze gukundana na bo kuko aba atekereza ko bamubwira ibibi kuri we ugasanga aramwanze.

3.Ufite imyaka ingahe?

Abasore benshi uzasanga bakunze kubaza iki kibazo abakobwa, gusa ni bacye babasha guhabwa igisubizo kandi n’ababasha kukibona abenshi ntibababwizwa ukuri.

Ibi abahanga bavuga ko ahanini impamvu itera abakobwa gutsimbarara ku mubare w’imyaka yabo ngo ni uko iyo bayivuze rimwe na rimwe batakaza inshuti, yewe ngo bikaba byanabaviramo kubura abagabo (Kugumirwa).

Gusa iyo ukomeje kubimuhatira, byo kukwikiza akubeshya imyaka ye. Ahanini abakobwa bakunze kubeshya imyaka ni ba bandi bagejeje mu myaka ya za 30 y’amavuko kuko baba bumva nibayivuga nta musore uzabemera.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bimwe mu bintu bituma abakobwa batinda kwemerera urukundo abasore.

Nyabugogo: Umujura Arakubiswe//Afashwe yibye Ibikapu, mugenzi we abaye indembe(Video)