in

“Ntimukanzaneho iby’umwanda we” Zuchu yigaramye Diamond Platnumz ku karubanda!

Zuchu wakunze kugaragara yishimanye na Diamond Platnumz

Umuhanzikazi Zuhura Othman Soud wamamaye muri muzika nka Zuchu ndetse akaba agaragaza ko ari umwe mu banyamuziki beza mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Zuchu yasibye amafoto yose amugaragaza ari kumwe na Diamond n’andi, mu kwerekanwa ko ibye n’uyu muhanzi babana muri Wasafi Record byageze ku iherezo anaboneraho gutangaza ko yavuye mu rukundo.

Zuchu wakunze kugaragara yishimanye na Diamond Platnumz

Zuchu wavuzwe mu rukundo na Diamond Platnumz akaba na sebuja mu nzu itunganya umuziki ya Wasafi Record, yagiye ku rubuga rwe rwa Instagram maze arandika ati “Ntimukanzaneho iby’umwanda we. Nta mukunzi mfite kuva ubu. Murakoze.”- Ubu butumwa Zuchu yabwanditse mbere y’uko asiba amafoto yose ari kumwe na Diamond.

Ibi yabikoze asaba abafana be kutongera gukora ikintu icyo ari cyo cyose cyamuhuza na Diamond cyangwa cyatuma bamumenyesha, ibizwi nka ‘Tag’ kuri murandasi.


Uyu mukobwa yakoresheje akamenyetso k’umuntu wikoreye amaboko mu kugaragaza ko afite agahinda gakomeye.

Yumvikanisha ko yatengushywe bikomeye na Diamond bari bamaze igihe bacuditse mu rukundo-hari n’amakuru yavugaga ko bazarushinga.

Zuchu wamaze gutangaza ko nta mukunzi afite

Zuchu yamamaye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo nka Sukari’. Mu kwizihiza umunsi w’abakundana wabaye ku wa 14 Gashyantare 2023, ku wa 15 Gashyantare Diamond yari yamwandikiye urwandiko umutaka nk’umukunzi we none hadaciye kabiri yamwitakumye.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ndimbati kwihanganira itsinzi ya Rayon Sports byanze maze yisangira Onana na bagenzi be mu modoka – Reba Video

Burya umuziki nyarwanda urimo agatubutse! King James yavuze akayabo k’amafaranga yakuye muri Album ye iheruka maze abantu barumirwa