in

Ntibisanzwe! Umutoni Liliane ku myaka 7 amaze gukora indirimbo zirenga icumi zo kuramya no guhimbaza Imana

Liliane Umutoni umwana w’umukobwa umaze gushyira hanze ibihangano birenga 14 ku myaka 7 y’amavuko yonyine.

Ni inkuru itangaje ku buryo benshi bibaza uburyo bishoboka ko umwana wiga mu wa mbere w’amashuri abanza uri kuzuza imyaka irindwi y’amavuko yaba afite indirimbo 14 zose zifite amashusho.

Ni inkuru numvise kuva mu mpera z’Ukwakira 2022 ubwo bagenzi banjye bakorera itangazamakuru mu ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye banganirizaga iyi nkuru ariko kubyizera ntarabibona bimbera ingorabahizi.

Mu kiganiro ISIBO TV yagiranye n’ababyeyi b’uyu mwana utangaje bavuze ko Liliane yatangiye kuragaraza impano yo kuririmba ku myaka mito cyane ku buryo umuryango n’abaturanyi bawo bajyaga kenshi bamushungera ubwo yabaga atangiye kuririmba.

Mu kumenya ko uyu mwana afite impano uyu muryango ngo wigiriye inama yo kumushyigikira ndetse no kumumenyereza kuririmba hakiri kare ku buryo mu myaka mike iri imbere byazamugirira umumaro bahereye mu kumushingira urubuga rwa YouTube bise “Umutoni Liliane Official “

Ku myaka 5 yonyine Liliane wari ukiri mu mashuri y’inshuke yinjijwe muri “Studio” itunganya umuziki mu buryo bwa kinyamwuga atangira urugendo rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana akajya yungamo no kurata ibyo u Rwanda rwagezeho.

Kugeza ubu Liliane w’imyaka 7 umwana ukunzwe n’abenshi muri aka karere ka Huye amaze gushyira hanze ibihangano 14 birimo “Ubuzima bwanjye” , “Kugasambi”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umubyeyi yanze impano y’imodoka umwana we yamuhaye arira ayo kwarika avuga ko umwana we ari umujura

Umugore yemereye ruswa y’imibonano mpuzabitsina umupolisi wari umufashe atwaye imodoka yasinze (AMASHUSHO)