Umubyeyi wo muri Nigeria yaciye igikuba nyuma y’amashusho ye yagiye hanze ubwo umwana we wiga muri kaminuza yamutunguraga ku isabukuru ye y’amavuko umuzaniye imodoka nshya yo mu bwoko bwa Lexus .
Uyu mubyeyi agikubita impano umwana we wari uherekejwe n’inshuti ze amuzaniye yahise asuka amarira avuga ko atiyumvisha uko umwana we wiga muri kaminuza utagira akazi abasha ku mugurira imodoka nshya .
Ibi bikaba byatumye atekereza ko umwana we yaba ari umutubuzi kuri murandasi (internet) cyangwa akaba ari umujura aho yiga muri kaminuza.
Reba hano amashusho umubyeyi yanga imodoka umwana we yari amuhaye