in

Ntibajya munsi y’ibihumbi 10! Mu gace kamwe ko mu Rwanda hari uburaya bwateye imbere kandi bwihagazeho ku buryo n’abanyamahanga nta handi bahahira

Kirehe haba abantu batari bake bakora uburaya, byagera ku mupaka wa Rusumo bikaba bibi cyane, gusa inzego z’ubuzima muri aka karere zarebye kure mu gutangira gukumira ikwirakwizwa rya Virusi itera SIDA biturutse ku bakora uburaya.

Assia, umwe mu badamu bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka avuga ku mupaka wa Rusumo hakorerwa uburaya bukabije cyane, abatungwa agatoki akaba ari abashoferi b’amakamyo.

Ati:”Bariya bashoferi b’abanyamahanga bashora abana bacu mu busambanyi, usanga abakobwa benshi barararutse kuko bakorera amafaranga menshi hagati y’ibihumbi 10 kugeza kuri mirongo itatu ( 30.000 frws) Byumvikane ko abanyamahanga bahonga menshi kurusha abanyarwanda. Abo bakorwa baza nijoro nka saa kumi n’ebyiri z’umugoroba , nushaka kubabona uze kugaruka bwije wihere ijisho. Abari ari benshi cyane ku buryo utabizi wagirango habaye igiterane cy’urubyiruko.”

Muri iyi minsi urubyiruko ruratungwa agatoki mu kongera ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida, ubwo abanyamakuru bibumbiye mu ishyirahamwe (ABASIRWA) bandika kuri Sida no ku zindi ndwara z’ibyorezo basura Akarere ka Kirehe batangarijwe ko ubuyobozi bw’Akarere bwafashe ingamba zikomeye mu gukumira ubwandu bwa virusi itera SIDA.

Mukandayisenga Janviére Umuyobozi w’Akarere w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yavuze ko abaturage bagera kuri 518 bafite virusi itera SIDA biganje mu Mirenge itatu ifite ya Kigina, Kirehe na Gatore baba mu cyo bise Indangamirwa.

Ati”: Dufite umubare w’abakora umwuga w’uburaya uri hejuru wa 250 bitwa Indangmirwa, dukoresha uko dushoboye tukabahuza n’abaterankunga bakabaganiriza uburyo bakwiye kwifata”

Yakomeje yerekana ko akarere kabo kaza kwisonga mu turere 7 turi hejuri mudufite virusi itera sida, aho yavuze ko( 3-1 ) ko umwe muri bo ko aba arwaye Kandi ko ikigo k’igihugu gishinzwe ubuzima RBC imibare giheruka gutangaza yabafata imiti kobagera 218,314 naho mu intara y’uburasirazuba bakagera 49,5 bafata imiti.

Dr Munyemana Jean Claude, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro by’Akarere ka Kirehe, we yabwiye itangazamakuru ko ubwandu bwa VIH/SIDA, bwiganje cyane cyane mu Mirenge ikora ku mupaka.

Ati: “imibare y’abafite virusi itera SIDA, dukurikirana ni 5 010, abagera kuri 412 bakurikiranwa n’ibitaro bya Kirehe, naho 4,598 bakurikiranwa n’ibigo nderabuzima.

Byumvikane ko Ikigo nderabuzima cya Kirehe gifite abanduye virusi itera SIDA 518, icya Rusumo mu Murenge wa Nyamugali gikurikirana 416 naho icya Mulindi mu Murenge wa Nasho gifite 404.

Ibi bigo nderabuzima byose bihuriye ku kuba bikora ku mupaka cyangwa se byegereye umuhanda Ngoma-Rusumo.”Kugeza ubu ubwandu bushya bugeze kuri 0,08% mu gihe 35% by’ubwandu bushya bari mu cyiciro cy’urubyiruko.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, igaragaza ko mu Rwanda hose, abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida ari 218.314.

RBC igaragaza ko 95% bafata imiti neza, mu gihe 90% bagaragaza impinduka nziza z’igabanyuka ry’ubukana bwa virusi itera SIDA.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru mashya kuri Nkurunziza Ismael w’imyaka 37 wacukuye umwobo iwe agashaka kuwujugunyamo umumotari wari umutwaye

Byari amarira n’agahinda mu muhango wo gushyingura Rehema na Nyina bapfuye bavuye muri Bridal shower ya Rehema