in

Neymar yashyize ukiri hanze ku mpamvu ziri gutuma PSG imera nkijagaraye

Neymar yaciye amarenga ko muri Paris Saint-Germain hari umwuka mubi, yitangariza ko hari ibyo atumvikanyeho n’umuyobozi wa siporo Luis Campos (sporting director) nyuma yo gutsindwa na Monaco.

Hari mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere mbere y’umukino bari bafitanye na Bayern Munich kuri uyu wa Kabiri mu mikino ya 1/8 muri Champions League. Uyu mukinnyi yagarutse kuri byinshi anavuga ku kiganiro kitari kiza yagiranye na sporting director wa Paris Saint-Germain ariwe Luis Campos, ibyo byabaye kuwa 6 batsindwa na Monaco ibitego 3-1.

Neymar ati: “Habayeho ibiganiro bito, ntitwagira ibyo twemeranyaho. Hari ibyo tutumvikanyeho, ariko bibaho igihe cyose. Nanjye njya impaka n’umukunzi wanjye, kandi turacyari kumwe”.

“Umupira w’amaguru ntabwo ari urukundo muri byose, rimwe na rimwe hari ibyo tutumvikanaho kugira ngo tugire ibyo tunoza. Ni ukuri ko tutabaye beza kandi muri Paris Saint-Germain ntabwo tumenyereye gutsindwa. Ibiganiro biri mu mupira w’amaguru, kandi byadufashije kumenya icyo buri wese atekereza”.

Ikipe ya Paris Saint-Germain ntabwo ihagaze neza mu buryo bujyanye no gutsinda kuva uyu mwaka watangira, kuko hashize iminsi micye batsinzwe na Monaco ndetse bakuwe muri Coupe de France n’ikipe ya Marseille.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mwakire nk’umuhanzi! Indirimbo ya Rocky Kimomo yavugishije abatari bake

Birabe ibyuya; Umuhanzi Mbosso yakoze impanuka ku munsi w’abakundana