in

Nta mugabo ukwiye kubaza ibi bibazo umugore we niba amukunda koko

Young married black couple celebrating anniversary in fancy restaurant, drinking red wine

Hari ibibazo ndetse n’amagambo umugabo aba adakwiye kubaza uwo bakundana kuko ashobora kuzana agatotsi mu mubano wabo.

Sinkunda inshuti zawe

Aho kugira ngo ubwire umugore wawe cyangwa umukunzi wawe ko afite inshuti mbi , ahubwo umufasha kubona no guhitamo inshuti nziza akareka inshuti za kera.

Urashaka kunsura?

Akenshi umusore wasohokanye n’ umukobwa aba ashaka ko uwo mukobwa anamusura. Ni byiza kwirinda kumubaza iki kibazo ahubwo ukabimubwira mu buryo butari ikibazo kandi buha umukunzi wawe amahitamo. Uti ‘Si byiza ko ijoro turikesha turi hano’. Niba nanone ushaka kumuha gahunda y’ ubutaha mwari kumwe cyangwa mwavugana sibyiza ko urashaka kunsura kuko ahita akeka ko ushaka ko muryamana. Ikiza umubaza aho yifuza ko ubutaha muzahurira.

Byari bimeze bite ?

Kuko muba mukundana ntabwo umukobwa atinyuka kukubwira ko bitagenze neza kuko aba adashaka kukubabaza, ikiza ni uko utegereza akazabikugaragariza.

Urashaka guhura n’ umuryango wanjye ?

Kujyana umukunzi wawe mu rugo iwanyu ni ikintu cy’ ingeni mu rukundo. Gishobora no kugira icyo cyangiza mu rukundo rwanyu igihe umuryango wawe utari witeguye. Kubaza umukobwa niba ashaka ko uzajya kumwereka umuryango wawe byumvikana nko kubimuhatiriza. Aho kubimubaza wabimumenyesha ukamusaba ko azakubwira igihe azaba yiteguye.

Warabyibushye.

Niba warabyibushye nawe aba abizi, nta mpamvu yo kubimwibutsa, ahubwo wamufasha gukora siporo no kurya neza.

Iyo myenda ntabwo ikubereye

Uru ni urugero rw’ interuro ubwira umukobwa mukundana cyangwa umugore wawe ikamubabaza. Ikiza wamubwira ko iyo myenda yambaye utayikunze ukamuha ibisobanuro ariko iyo umubwiye ko imyenda yambaye itamubereye yiyumvamo ko unenze imiterere ye.

Wakundanye n’ abagabo bangahe ?

Iki kibazo si ngombwa kukibaza umukobwa mukundana cyangwa umugore wawe, kuko nta mubare w’ abagabo wagenwe umukobwa cyangwa umugore agomba gukundana nawo, ngo wenda ube wabimubaza kugira ngo umenye ko yagejeje kuri uwo mubare. Iki kibazo abagore baracyanga kandi nta n’ icyo cyongera mu mibanire y’ abakundana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yakoreye mama we ibyakwifuzwa n’umubyeyi wese wabyaye

Umugore ari mu byago kubera ubugome yakoreye umugabo bateranye akabariro