in

Nsabimana Aimable na kwizera Olivier  mu gahinda kenshi nyuma yo kwanga amakipe ya hano mu Rwanda

Tariki ya 11 kanama 2022, nibwo Nsabimana Aimable ndetse na Kwizera olivier berekeje mu gihugu cya Saudi Arabia kujya gusinyira ikipe ya Jeddah SC yari imaze igihe ibifuza.

Aba basore berekeje muri iyi kipe bakoreshwa igeragezwa gusa byavugwaga ko Nsabimana Aimable yirukanwe Olivier akaba ariwe wemerwa, gusa ibi byose byari ibinyoma bikomeye.

Amakuru YEGOB yamenye nuko Kwizera Olivier ndetse na Nsabimana Aimable bose baragera hano mu Rwanda uyu munsi cyangwa ejo bitewe nuko ntakipe babonye mu barabu.

Aba bakinnyi ubwo berekezaga muri iki gihugu cya Saudi Arabia bajyanwe n’umwe mu bantu bagurisha abakinnyi gusa baje kugerayo uwabajyanye yahise yikatira izindi nzira birangira bamubuze, bivuze ko ntakindi bagombaga gukora usibye kugaruka hano mu Rwanda bakareba ko babona amakipe bakinira.

Ibi ni ibintu bikunze kubaho cyane ku bakinnyi ba hano mu Rwanda gusa bisaba ko aba bakinnyi bazajya bagenda hari amakuru afatika cyane yaho bagiye kugirango batazajya bahura n’ibi bizazane byose.

Kwizera Olivier benshi bari baziko yamaze kubona ikipe, bitewe nuko hari amashusho yagaragaye arimo kwakirwa mu idini rya Islam kandi ari ryo dini ibi bihugu babamo ari benshi.

Nsabimana Aimable yari yerekeje muri Saudi Arabia avuye mu ikipe ya APR FC asezerewe bitewe n’imyitwarire yagaragaje itarishimiwe n’abayobozi ndetse n’abatoza b’iyi kip mu mwaka ushize. Olivier we yakiniraga ikipe ya Rayon Sports, gusa we yavuyemo kubera ko amasezerano ye yari arangiye yanze gukomezanya nayo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“naratunguwe ubwo Christopher yampamagaraga” byinshi producer Element yatangaje nyuma yo kujya ku rubyiniro bwa mbere

Emmanuel Arnold Okwii agiye kugaruka gukina mu Rwanda