in

“naratunguwe ubwo Christopher yampamagaraga” byinshi producer Element yatangaje nyuma yo kujya ku rubyiniro bwa mbere

Umusore utunganya umuziki Element Eleee yagarurutse kubyo yakoreye muri BK Arena mu gitaramo cya All Star Game aho bwa mbere yagaragaye ku rubyiniro aho umuhanzi Christopher ubwo yari ari kuririmba yatunguye abantu ahamagara Element ku rubyiniro.

Element yageze ku rubyiniro yakirwa nk’umusitari koko yari yishimiwe n’abatari bacye, yafashe mikoro aririmba indirimbo ye Kashe afite gusa yakunzwe n’abatari bacye.

Icyababaje abantu ni uko yaririmbye igihe gito kuko yaririmbye nk’igihe kitarenze umunota 1 ibi byavugishije abantu aho batatinye kuvuga ko yaje yasinze kuko uko byagaragaraga ko afite amasoni abandi bakavuga ko amasoni ye ari ibisanzwe.

Mukiganiro yagiranye na radioTV10 muri 10 to night aho yatangaje ko yatunguwe igihe yahamagarwaga na Christopher.

Abajijwe kubyo ateganyiriza abakunzi be yavuze ko ari kubategurira imishinga myinshi ngo bitegure izindi ndirimbo ze zizabageraho bitari cyera.

Burya ngo Element yaje i Kigali aje gusohora indirimbo muri Country Record ya Bobo.

Uyumusore Element yageze mu maboko ya Bobo abonye impano yuyu musore idasanzwe biza kurangira amugize utunganya indirimbo none kugeza ubu indirimbo itakozwe na Element i Kigali nti hashya burya ngo hari imishinga afitanye n’abahanzi bo hanze yu Rwanda bakomeye bo muri Nigeria.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hakomeje gushya: Umuhanzi Christopher yongeye gutwika imbuga nkoranyambaga

Nsabimana Aimable na kwizera Olivier  mu gahinda kenshi nyuma yo kwanga amakipe ya hano mu Rwanda