in

NdabikunzeNdabikunze NdababayeNdababaye

Nkumi nziza! Umusore nakwereka ibi bimenyetso uzamwizirikeho mubane azaba agukunda by’ukuri

Ese umusore koko arankunda nk’uko abimbwira cg arambeshya? Ushobora kuba wibaza icyo kibazo cyangwa ibindi. Ushobora kuba ushidikanya niba umusore yarakubwiyeko agukunda bimuri kumutima. Ni ngombwa murukundo ko wibaza ibyo bibazo, kugira ube wakunda ugukunda, hato udakomeza kwiruka inyuma y’umusore ukubeshya, bigatuma uje agukunda umusubiza inyuma.

Nubwo umusore mukundana yaba akubwira ko agukunda cyangwa atabikubwira. Kuri Menyabyinshi.com, tugiye kubabwira ibimenyetso 5 by’ingenzi bizakwerekako umusore mukundana agukunda by’ukuri.

5. Reba uburyo akuvugisha

Niba umusore aguhamagara rimwe mucyumweru, kandi ukaza gusanga bisa naho abura icyo muvugana, icyo gishobora kuba ikimenyetso cyiza cyakwerekako atagukunda. Ariko niba buri gihe akwandikira, akaguhamagara, akakuvugisha inshuro nyinshi kandi ukumva ntabura icyo avuga, ni ikimenyetso cyuko uri umuntu umuri mubitekerezo bye, bivuzeko agukunda cyane.

Gusa kandi wamenyako abasore batandukanye cyane, ushobora gusanga uwo mukundana ari umusore utaba wifuza kuba yaba hafi cyane y’uwo akunda. Ugomba gushaka uburyo umenya neza imico ye.

Gusa kandi, nkuko umuntu agira inshuti babana munzu imwe, buri munsi bagahora bari kumwe kandi bafite ibyo kuvuga, ukwiye kumenya neza ko umusore ugukunda uba uri inshuti ye irenze izindi zose, bikwemezako yagakwiye kuguha igihe kinini kandi akakuganiriza kenshi, atabura icyo kuvuga.

4. Itondere ibyo yitaho kuri wowe

Ningombwa kureba uburyo akwitaho, nibyo aha agaciro kuri wowe. Ese iyo aguhamagaye cyangwa muhuye akubaza amakuru yawe n’uko umunsi wagenze? Ese ubona ashaka kumenya uko ubuzima bwawe buhagaze, bugenda umunsi kuwundi? Iyo agukunda by’ukuri, yita kubuzima bwawe nuko umerewe umunsi kuwundi.

3. Reba niba yibuka

Abasore (abantu muri rusange) bagenda bibagirwa ibintu, harimo nk’ahantu mwahuriye, ndetse n’ibiganiro mwagiranye. Ariko niba agerageza kwibuka ubuzima mwaciyemo, aho mwahuriye ndetse n’ibiganiro mwagiranye, kandi ukabona ibyo wagiye umubwira ntabwo yahise abyibagirwa, ni ikimenyetso ko wowe ufite umwanya munini mubuzima bwe, ni ikimenyetso ko agukunda, atakubeshya.

2. Reba niba akwitaho kuburyo yakurwanira

Kugirana ibibazo nuwo mukundana, bisaba ko uba umwitayeho, nuko bigatuma ushaka ko mwajya mumuronko umwe w’ukuri kuri mwese. Niba habaho ikibazo uwo mukundana ukabona ntabyitayeho arabitarutse, akakwerekako ntacyo bimubwiye, bishoboka ko atakwitayeho nawe.

Singombwa ko mutongana, murwana murukundo. Ariko mwe mwembi, mugomba kugaragaza ibitekerezo byanyu kukibazo mwagirana, nubwo kudahuza ibitekerezo byatuma murakarirana, ariko buri wese akagaragaza icyo atekereza. Niba ubona ataguha umwanya wo kugaragaza uko utekereza, cyangwa ukabona adashaka kukwereka icyo atekereza kukibazo, wikibwirako aruko agukunda, nuko utamurimo.

1. Ita ku magambo akoresha

Niba iyo muvugana avuga cyane, njye na we, cg twe ashaka kuvuga kubintu bifitiye akamaro mwe mwembi, ni ikimenyetso ko agukunda. Kuba akoresha, “twe” cg “jye nawe”, nuko aba atekereza wowe nawe nk’umuntu mufatanya muri byose, bikwerekako yatangiye kubonako wowe nawe mwahuje byose.

Ikindi kandi, niba wumva aguhamagara izina ritangaje utatekerezako hari umuntu warikwita, mbese izina n’undi muntu yakumva akumva risekeje, nuko agufata nk’umuntu umushimisha mubuzima bwe. Ni ikimenyetso ko agukunda cyane, kandi ugasanga iryo zin ani wowe aryita wenyine. Ntawundi muntu yariha, icyo gihe, menyako agukunda cyane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Sugira Ernest noneho yaje aje (ifoto)

Amafoto mutabonye yo muri bwa bukwe bw’umukobwa witabiriye Miss Rwanda wambariwe na Miss Naomie n’abandi bakobwa beza