in

NDASETSENDASETSE

Nizzo yavuze ku byo gutandukana kwa Urban Boys| kongera gukorana na Safi Madiba| Ubukwe bwe

Umuhanzi Nshimiyimana Mohammed wamamaye ku izina rya Nizzo Kaboss yavuze byinshi bijyanye no gutandukana kwa Urban Boyz, kongera gukorana na Safi Madiba ndetse no ku bukwe bwe. Ibi Nizzo yabitangarije mu kiganiro kuri YouTube.

Nizzo yavuze ko kuri ubu itsinda rya Urban Boyz ritigeze ritandukana ko bagikora bisanzwe ndetse ko nta n’ibibazo biri muri iri tsinda. Gusa yongeyeho ko no kuvuga ko batandukanye nta kintu bitwaye ko bibaye byarabaye batabura kubivuga.

Nizzo yavuze ko Safi Madiba abegereye ashaka ko bongera gukorana indirimbo nka Urban Boyz nta kibazo bamwemerera bakongera gukorana indirimbo nta kibazo ndetse nabo bamwegereye bamusaba ko bakorana indirimbo nta kibazo cyaba kirimo ndetse byanibutsa abafana babo ibihe bya kera bahozemo ubwo bari 3 mu itsinda rya Urban Boyz.

Ku bijyanye n’ubukwe bwe, Nizzo yavuze ko yabisobanuye inshuro nyinshi gusa avuga ko abibitse mu kabati ke. Nubwo hari abahanzi benshi batangiranye umuziki na Nizzo barimo Mico The Best, Meddy, Emmy n’abandi bakoze ubukwe, Nizzo yavuze ko nawe azabukora kandi agakora ubukwe busanzwe nk’ubw’abandi bakora butarimo ibikabyo.

Nizzo Kaboss

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ababyeyi baguye mu kantu bongeye kubona umuhungu wabo bari bamaze iminsi 4 bashyinguye.

Wa mukobwa wa Bahavu Jannet yavuze uko gukorana n’umugabo wa Bahavu biba bimeze| Gufuha n’ibindi