in

Niyumvaga nk’aho ari icyanjye! imbamutima za Lionel Messi nyuma yo gutwara igikombe cy’isi no guca impaka zo kwibaza umwami wa ruhago

Lionel Messi asoma igikombe cy'isi

Lionel Messi yatangaje ko imana yari yarabimuhishuriye ko uyu mwaka azatwara igikombe cy’isi agashimisha isi nzima kuva iwabo muri Argentina kugeza imihanda yose.

Lionel Messi asoma igikombe cy’isi

Mu ijoro ryakeye nibwo ikipe y’ igihugu ya Argentina yegukanye igikombe cy’isi cyayo cya gatatu mu mukino Lionel Messi yahamije ko ari ntagereranwa.
Muri uyu mukino kizigenza Lionel Messi yagize uruhare mu bitego bi 3 batsinze.
Niwe watsinze igitego cya 1 kuri penariti ku munota wa 23, ndetse anatsinda igitego cya 3 ku munota wi 108. Messi kandi niwe watsinze penariti ya mbere, bishyira abakinnyi bagenzi be mu buryo bwiza bwo gutsinda izindi penariti 3 zari zikurikiyeho.

Lionel Messi nyuma yo kwegukana igikombe cy’isi mu kiganiro n’itangazamakuru yatangaje amagambo akomeye, yagize ati” dutinze kugera muri Argentine ubundi tukishimana n’abaturage, iki nicyo gikombe nashakaga mu buzima bwanjye.
Izi zari inzozi zanjye kuva mu bwana bwanjye. Niba hari ikintu kiza kibaho ni igikombe cy’isi, kiba gisa neza. Nari mbizi ko Imana igiye kukimpa, niyumvaga nk’aho ari icyanjye”.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Biratangaje kubona Lionel Messi mu indangamuntu y’u Rwanda, abanyarwanda bakomeje gukora ibidasanzwe nyuma yuko Messi atwaye igikombe cy’isi(Amafoto)

Ihere ijisho amafoto atangaje y’abafana ba Argentine ubwo bishimiraga igikombe